Print

Zari yagiriye inama ikomeye mukeba we Tanasha utwite inda ya Diamond Platnumz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2019 Yasuwe: 3980

Mu kiganiro Zari yagiranye n’umunyamakuru [blogger] Millard Ayo,yaburiye Tanasha ko akwiriye kwitegura kuzarera umwana we wenyine cyane ko ngo Diamond Platnumz atazareka gusambana.

Uyu mugore w’abana batanu wakundanye na Diamond mu gihe kingana n’imyaka 5, yabwiye Tanasha ko Diamond adateze kureka gushurashura ariyo mpamvu akwiye kwitegura kurera umwana wenyine

Yagize ati “Ni byiza ariko akwiriye kwitegura kwita ku mwana we wenyine kuko iyo urebye uruhererekane rw’abakobwa yakundanye nabo nanjye ndimo twese tumeze kimwe.Nta gishya nabonye.”

Zari yahishuye ko Diamond Platnumz afite gahunda yo kugurisha inzu abanamo n’abana be iherereye muri Afurika y’Epfo gusa ngo we nta kibazo afite kuko afite amazu menshi yo kubamo.


Zari yabwiye Tanasha gutangira kwitegura kurera umwana wenyine


Comments

23 July 2019

Bigaragara ko Zari agikunda Diamond.


Shezbend 23 July 2019

N’uko Ko Abahanzi Benshi Ar’abasambanyi
Rero Uyo Mugore Akwiriy Kwitonda Gusa Nuko Yokwihangana
Bakarera Umwana