Print

Umukinnyi yaciye ibintu hirya no hino kubera igihembo cy’inkoko yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mukino [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2019 Yasuwe: 3182

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri akanatorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino batsinzemo ’Karonga United’ ibitego 5-0 muri shampiyona ya Malawi, Hassan Kajoke yatunguwe n’umufana winjiye mu kibuga ateruye agakarito karimo inkoko ahita akamushyikiriza amubwira ko ari igihembo amuhaya kuko yabanejeje.

Uyu mufana yasabye abashinzwe umutekano ko yinjira mu kibuga agashyikiriza Hassan Kajoke igihembo yamuteguriye cy’iyi sake yari yasize amabara y’umutuku y’ikipe ye ya Nyasa.

Muri afurika abafana bakomeje gutungurana batanga impano zitandukanye kuko mu minsi ishize hari abatanze igaziye ya byeri muri Zimbabwe,abandi batanga inkweto zo kogana muri Ghana mu gihe hari n’abatanga inka.