Print

Humble Jizzo n’abo mu muryango we bagiye muri Amerika gukorerayo ubundi bukwe

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2019 Yasuwe: 3607

Uru rugendo barufashe nyuma yaho mu mpera z’Umwaka ushize wa 2018 Humble Jizzo yari yasabye akanakwa Umufasha Ammy Blauman umuhango wabereye ku nkengero z’I kiyaga cya Kivu I Rubavu ,,Umuhango wari witabiriwe n’imiryango yabo bombi ndetse n’Inshuti ze za hafi harimo n’abahanzi bagenzi be.

Humble Jizzo mbere yo guhaguruka mu Rwanda yatangarije itangazamakuru ko urugendo rwe ruzamara ibyumweru bibiri. Aho we n’umugore we bazamara muri Amerika bazarangirizamo gahunda z’ubukwe bwabo ndetse banasure inshuti n’abavandimwe b’umugore we.

Uyu mugabo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yabwiye umunyamakuru ko hari imishinga y’indirimbo asize ku buryo itsinda ryo nta cyuho arisizemo.

Yibukije abantu ko atazatinda nubwo azamara muri Amerika igihe cy’ibyumweru bibiri. Abajijwe itariki nyayo azasezeraniraho mu rukiko, Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko ari mu cyumweru gitaha ariko ngo azabimenya neza nibagera muri Amerika.