Print

Rayon Sports ishobora guhura na Yanga Africans mu mukino wa gicuti wo kwitegura Al Hilal Omdurman

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2019 Yasuwe: 2628

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2019-2020” yavuganye na Yanga Africans ndetse ngo hasigaye kureba niba umutoza Robertinho azabyemera ubundi uyu mukino ukaba.

Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzafata indege cyangwa imodoka ikerekeza mu gihugu cya Tanzania kuhakinira uyu mukino wa gicuti n’ikipe ya Yanga ndetse ngo Robertinho abyemeye waba tariki 04 Kanama 2019.

Rayon Sports niyo izatangira iyi mikino Nyafurika yakira Al Hilal yo muri Sudani I Kigali,hagati ya taliki 9-11 Kanama uyu mwaka mbere y’uko ikinira muri Sudani kuwa 24 Kanama uyu mwaka.

Uyu mukino wa gicuti niwemerwa, Rayon Sports izerekeza muri Tanzania tariki 02 Kanama 2019 ikine umukino wa gicuti tariki 04 Kanama, ubundi tariki 07 Kanama igaruke mu Rwanda habura iminsi mike ngo icakirane na Al Hilal Omdurman.


Comments

Ngango 24 July 2019

jye mbona bakina umukino wa gicuti na As Kigali n’abafana baza kureba uko ikipe yabo imeze, bakabaha n’iticket izabageza muri Sudan.