Print

Urukundo rw’ibanga rwa Muhire Kevin na Delly bamaze imyaka 4 bakundana rwashyizwe ahabona[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2019 Yasuwe: 6761

Urukundo rwa Muhire Kevin na Delly rumaze imyaka igera muri 4 ariko bakaba barahisemo ko barugira ibanga.

Nk’uko amakuru atugeraho abihamya, Kevin na Cyuzuzo impamvu bahisemo kugira urukundo rwa bo ibanga ni uko ari ubuzima bwabo bwite atari ngombwa ko bijya ku karubanda, ni mu rwego rwo kwirinda inkuru zabandikwaho cyane ku uyu musore ari umusitari.

Uyu mukobwa ukoresha izina rya Delly_zouzo_kendy kuri Instagram, ntakunze gushyiraho amafoto ye cyangwa ay’umukunzi we Kevin.

Gusa aba bombi bafite izina ry’impine rya mazina ya bo rya M.D.11(Muhire Delly naho 11 akaba ari nimero Kevin yambaraga muri Rayon Sports) bahuriyeho, bakaba baranarishyize kuri Instagram yabo.

Kuri Instagram yabo bashyizeho iri zina rya’M.D.11’ riri hagati y’udushushanyo tw’imitima, bisobanuye ko bari mu rukundo.