Ku wa Mbere mu masaha ya nijoro, inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF, zakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti turi mu majyaruguru y’umujyi wa Beni.
Abatuye aho baravuga ko izo nyeshyamba zari zababuriye ko hagiye kuba ibitero ariko impamvu yambyo ntiramenyekana.
Kuva icyo gihe abantu benshi babarirwa mu majana bahunze ako gace.
ADF nta murongo uhamye wa politike ifite ariko bivugwa ko mu minsi ishize washinze ubufatanye n’umutwe wa kiyisilamu, Islamic State.