Print

Umutoza Maurizio Sarri yatangaje umwanzuro ukomeye agiye gufata uzahindura ubuzima bwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2019 Yasuwe: 2128

Uyu mutoza unywa amasegereti 60 buri munsi, 420 buri cyumweru na 1,825 buri kwezi n’asaga 21,900 buri kwezi,yavuze ko agiye kwigobotora uburozi bwa Nikotine bwamugize imbata.

Sarri uri mu Bushinwa aho ari kwitegura umukino wa ICC azakina na Inter Milan,yabwiye abanyamakuru ko arambiwe abamubaza ku byerekeye itabi ariyo mpamvu ashobora kuzarireka.

Umunyamakuru yamubajije ati “Twese turabizi ko ukunda cyane itabi rya cigar,waba waratumaguye cigars zo mu bushinwa cyangwa amasegereti ?.

Sarri yamusubije ati “Reka mvuge ko naretse kunywa itabi.Ngiye kubireka.Birahagije.

Uyu mutoza mushya wa Juventus,yahawe abakinnyi benshi ndetse n’ubushobozi,asabwa gutwara igikombe cya UEFA Champions League.