Print

Mazimpaka arashaka ko Rayon Sports imurekura akigira muri APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2019 Yasuwe: 4651

Nyuma yo kugura umunyezamu Kimenyi Yves,umunyezamu Mazimpaka yatakaje icyizere cyo kongera kubanza mu kibuga ariyo mpamvu yifuza ko ngo Rayon Sports yamuha urwandiko rumurekura akajya muri APR FC cyangwa Police FC nkuko yabitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ati: “Bampaye ruriya rwandiko ntabwo naba mbaye uwa mbere uruhawe kuko na Eric Tuyishimire( Congolais) nawe yararuhawe.”

Mazimpaka yatangaje ko amaze iminsi asaba Rayon Sports inyandiko imwerera gusohoka kuko ngo arambwiwe guhora yicara ku ntebe y’abasimbura kandi ari ku rwego rwo hejuru.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yabwiye Umuseke ko muri Rayon Sports nta baruwa ya Mazimpaka Andre isaba kumurekura barabona ndetse ngo ikipe ntabwo yanga kurekura umukinnyi wese usabye kugenda.

Mazimpaka yavuze ko yarangije kuvugana na APR FC ndetse na Police FC icyo abura ari urwandiko rumwerera gusohoka muri Rayon Sports.

Mazimpaka wabanje mu kibuga rimwe kuva Kimenyi Yves yagera muri Rayon Sports ubwo yahuraga na KMC muri CECAFA Kagame Cup,yasinyiye Rayon Sports imyaka 3 mu mwaka ushize.


Comments

dusabe 25 July 2019

NTA BA INDISCIOLINE DUSHAKA MURI APR FC.UWO TURAMUZI MURI MUKURA IBYO YIKORAGA NA MUSANZE.MURAKOZE