Print

Wa munyamakuru wa Radio TV1 waburiwe irengero yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2019 Yasuwe: 10245

Ikinyamakuru KT Press dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru,yerekeje muri Uganda kubera umwenda w’ibihumbi bigera kuri 390 abereyemo abantu batandukanye barimo na bagenzi be b’abanyamakuru.

Tuyishimire yaburiwe irengero kuwa 17 Nyakanga 2019, nyuma yo kubyuka akabwira umugore we Placidie Uwabasindi ko agiye gutara amakuru hirya no hino mu karere ka Gicumbi agahita yigira I Rubavu,anyuma akerekeza muri Uganda.Tuyishimire yagiye muri Uganda nyuma yo gusigira mubyara we utuye I Rubavu telefoni ye.

Uyu Tuyishimire yari afitiye umwenda w’amafaranga 40,000 FRW uwitwa Dominique Habumugisha n’ibihumbi 300,000 FRW uwitwa Honore Ishimwe basanzwe ari abanyamakuru kuri Radio Ishingiro yo mu karere ka Gicumbi ndetse ngo yari afitiye umwenda w’ibihumbi 50,000 uwitwa Alphonse Mihanga.

Umwanditsi mukuru wa Radio na TV1,Ngabirano Olivier yatangarije KT Press ko RIB yababwiye ko yamenye ko uyu munyamakuru yagiye muri Uganda ndetse ngo mubyara we Manirakiza Gilbert bari kumuhata ibibazo mu rwego rwo gukora iperereza.

KT Press ntiyigeze itangaza urwego rw’umutekano rwataye muri yombi Tuyishimire Constantin gusa yemeje ko yatawe muri yombi ageze Uganda.


Comments

24 July 2019

Ko mfite umwenda wa 2000000 kdi mpembwa 20000 ko ntarahunga!?Bakomeze bashakishe Wenda hari indi mpamvu.Murakoze