Print

Lulu umuhanzikazi wo muri Tanzania yavuze uburyo yimariyemo umuhanzi wo muri Kenya uzwi nka Jaguar

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2019 Yasuwe: 1571

Mu kiganiro cyo kuri telefoni yagiranye n’abanyamakuru ba Global Publishers muri Tanzaniya, Lulu yavuze ko hashize igihe akundana na Jaguar ndetse ko bitegura no kurushinga mu minsi iri imbere.

Lulu yahisemo gukundana na Jaguar w’umunyamahanga kubera ko abasore bo muri Tanzaniya batamwerekaga urukundo nyakuri.Lulu yakomeje avuga ko ibyo avuga atari ukwiyamamaza ko ahubwo ari urukundo nyarwo.

Lulu yatangiye gukundana na Jaguar mu ibanga mu gihe cy’amezi ane ashize gusa akaba yahisemo gushyira hanze iby’umubano wa bo.

Yagize ati: “Twatangiye gukundana mu mezi ane ashize, twashatse kubigira ibanga ariko igihe kirageze ngo abantu bose babimenye. Si ukwamamaza nk’uko bamwe babitekereza.”

Lulu yabwiye umunyamakuru baganiraga ko hashize iminsi ari kumwe na Jaguar mu mujyi wa Dubai nyuma bagapanga no gutemberana mu mujyi wa Nairobi.

Mbere y’uko Lulu ajya mu rukundo na Jaguar byavuzwe ko yabanje gukundana n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Rich Mavoko.