Print

Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasingije umuziki wamuhuje n’umugabo we w’umuzungu

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2019 Yasuwe: 2110

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye n’itangazamakuru, Liza Kamikazi yagize ati “Umuziki sinawureka ndawukunda, kandi wampuje n’umugabo turi kumwe ubu”.

Liza yavuze ko umugabo we bahuye agomba kumufasha mu muziki, kumwigisha uko yaririmba neza ariko bikarangira bakundanye.

Yagize ati “Twahujwe na ‘manager’ wanjye (uwamufashaga mu muziki) kugira ngo amfashe kugorora ijwi, no kuririmba ku buryo bwa kinyamwuga. Twize iminsi mike, tugenda dukundana gake gake, birangira ibyo kunyigisha bivuyemo kubana”.

Liza avuga ko byabaye ngombwa ko ashaka undi muntu umufasha ibyo byose, n’ubwo umugabo we na we amufasha cyane mu muziki.

Liza Kamikazi, kuri ubu yiyemeje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuko ngo yasanze ari wo muhamagaro we, akaba aherutse no gushyira indirimbo hanze yise “Pale”, iri mu rurimi rw’igiswayire n’ikinyarwanda.


Comments

gatare 25 July 2019

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.