Print

Umunyamakurukazi Antoinette Niyongira yahishuye ikintu cyamubayeho gitangaje ubwo yinjiraga mu Itangazamakuru[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2019 Yasuwe: 3960

Iyo abana benshi batangira ishuri baba bafite inzozi zibyo bazaba, benshi bakunda kuvuga ko bazaba abanyamakuru bitewe nuko uyu niwo mwuga wakwiga ukaba waba ikirangirire bitewe nuko ukora akazi kawe kinyamwuga bigatuma wigarurira imitima y’abagukurikira

Umunyamakuru ukora kuri KISS FM wahagiye avuye ku Isango Star, ni umunyamakuru ufite ijwi ryiza bituma uwumvise ikiganiro cye bituma nejo yongera gukurikira nanone bitewe nuburyo akoramo ibiganiro bye.

Akenshi umuntu wese iyo agiye gutangira akazi yahoze arota munzozi ze usanga hari ibisigisigi aba atazibagirwa bitewe nuko biba byamaze kumubaho nk’urwibutso.

Antoinette Niyongira we nawe afite urwibutso rukomeye ubwo yinjiraga bwambere muri uyu mwuga, yahishuye uburyo yagiye kwaka akazi k’itangazamakuru afite imyenda itose, icyo gihe ni bwo yari akirangiza amashuri yisumbuye.

Antoinette yavuze ko yagiye kwaka akazi ku Isango Star afite imyenda itose kuko byari bimutunguye kandi abishaka cyane.

Yagize ati: “Nkirangiza amashuri yisumbuye, mu mwaka wa 2011 nahamagaye umunyamakuru Jean Lambert Gatare musaba ko yamfasha kwinjira mu itangazamakuru, arabinyemerera, nyuma aza kumpamagara ndi mu rugo ku Kamonyi nameshe imyenda itaruma, kuko nabishakaga cyane nahise nyishyira mu gikapu njya ku Isango n’igikapu cyatose, mpita njya no muri studio ntangira itangazamakuru ubwo.”

N’ubwo umuntu agira uwo areberaho unamukurura mu gukora umwuga runaka, Antoinette avuga ko atinjiye mu itangazamakuru ashaka kwigana umunyamakuru runaka ahubwo we ahora yumva ko niba umuntu akora neza hari icyo we yarenzaho.

Antoinette asanga imbogamizi ziba mu itangazamakuru ari ukuguma ahantu hamwe umuntu ntatekereze ibishya kuko abandi batera imbere we agasigara.

Ngo ni byiza guhora umuntu yiga akunguka ubumenyi. Indi mbogamizi yasanze mu itangazamakuru ni uko umubare w’abagore barikoraga wari muto ariko ubu wariyongereye ndetse ngo n’amafaranga yari make ugereranyije no muri iki gihe.

Ngo ikintu itangazamakuru ryamufashije ni ugukora ibyo akunda akabisangiza abandi, aranyurwa ndetse riramutunze kuko abasha kubona iby’ibanze mu buzima.

Icyo yimirije imbere ni ukwaguka haba mu mutwe no mu bushobozi kuko yanga kuguma ahantu hamwe.

Antoinette kandi avuga ko umuntu agomba kwirinda uwo ari we wese washaka kumukoresha ibyo ashaka kugira ngo amunezeze ko ari bwo ibyo umuntu akora bizagira aho bimugeza.