Print

Gasogi na Heroes FC zazamutse mu cyiciro cya mbere cya AZAM Rwanda Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2019 Yasuwe: 2928

Gasogi United yabonye itike iyizamura mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Sorwathe mu mukino ubanza igitego 1-0 i Kinihira, hanyuma mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bangana igitego 1-1.

Heroes itarahabwaga amahirwe yahagamye Etoile de l’Est iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza hanyuma mu mukino wo kwishyura itsindwa ibitego 3-1 bitagize icyo biyitwara kuko iki gitego cyo hanze cyayihaye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.Amakipe yombi yanganyije 3-3 mu mikino yombi gusa Heroes ikomeza kubera igitego yatsindiye I Ngoma uyu munsi.

Gasogi United ya Kakooza Nkuriza Charles usanzwe ari nyiri Radio na TV1, igeze mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumara imyaka ibiri mu cyiciro cya kabiri, aho mu mwaka ushize yasezerewe n’Intare muri 1/4.

Gasogi United na Heroes FC zabonye amatike kuri uyu wa Gatatu taliki ya 24 Nyakanga 2019,zisimbuye mu cyiciro cya mbere Kirehe FC n’Amagaju FC.


Comments

habyarimana 24 July 2019

fasogi good