Print

Umwana muto w’imyaka 8 yishe mugenzi we

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 2902

Ibi byabaye ku wa 21 Nyakanga, 2019 mu giturage cya Hembeti, mu karere ka Mvomero muri iyi ntara.

Umurambo w’uyu mwana,Greyson Valentino bawusanze mu isambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe.

Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Morogoro, Wilbroad Mutafungwa yatangaje kuri uyu wa 24 ko umubyeyi w’uyu mwana wapfuye yari yagiye gusenga. Yumvishe ko umwana we yabuze, ava ku rusengero ngo ajye kumushaka afatanyije n’abaturanyi.

Mu kumushaka, banyuze mu masambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe, basangamo umurambo we wari ufite ibikomere mu mutwe.

Mutafungwa yakomeje avuga ko umubyeyi w’uyu mwana w’umwaka umwe yagiye mu rugo rwa nyir’isambu, amubaza impamvu umurambo w’umwana we bawusanze mu isambu ye, ni bwo umwe mu bana be yasubije ko yabonye gashiki ke k’imyaka 8
gatema uru ruhinja n’umuhoro, karujyana mu isambu.

Ibi byabaye ku wa 21 Nyakanga, 2019 mu giturage cya Hembeti, mu karere ka Mvomero muri iyi ntara. Umurambo w’uyu mwana,Greyson Valentino bawusanze mu isambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe.

Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Morogoro, Wilbroad Mutafungwa yatangaje kuri uyu wa 24 ko umubyeyi w’uyu mwana wapfuye yari yagiye gusenga. Yumvishe ko umwana we yabuze, ava ku rusengero ngo ajye kumushaka afatanyije n’abaturanyi.
Mu kumushaka, banyuze mu masambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe, basangamo umurambo we wari ufite ibikomere mu mutwe.

Mutafungwa yakomeje avuga ko umubyeyi w’uyu mwana w’umwaka umwe yagiye mu rugo rwa nyir’isambu, amubaza impamvu umurambo w’umwana we bawusanze mu isambu ye, ni bwo umwe mu bana be yasubije ko yabonye gashiki ke k’imyaka 8
gatema uru ruhinja n’umuhoro, karujyana mu isambu.

Comments

Theogene 25 July 2019

mujye mukora inkuru neza ,wagirango mwakoze copy and past kubera ko ibice by,inkuru bigenda byisubiramo,ikindi ntabwo irangiye ,musabwe kuyisubiro kugira ngo tumenye intangiriro n ,iherezo