Print

Akayabo Rayon Sports yemeye guhemba Robertinho wongereye amasezerano kamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 4767

Uyu munya Brazil wakoze amateka umwaka ushize mu ikipe ya Rayon Sports yemerewe umushahara w’ ibihumbi 4500 by’amadorali bingana na miliyoni enye n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Robertinho wagarutse mu Rwanda mu rukererera rwo ku munsi w’ejo taliki ya 24 Nyakanga 2019,aratangira gukoresha imyitozo uyu munsi, aho afite umukoro ukomeye wo gusezerera ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani bazahurira mu mikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wari umaze hafi amezi abiri yaragiye iwabo muri Brazil kubera ko amasezerano ye yarangiye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ntibuhite bumwongerera andi,yatangaje ko agarutse kubaka ikipe izamufasha gutsinda buri mukino wose azakina muri uyu mwaka w’imikino uri imbere.