Print

Bobi Wine yamaramaje guhangana na Perezida Museveni mu matora

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 971

Ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya CNN. Bobi Wine yagiye muri Amerika nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri Jamaica aho yahuye n’abayobozi batandukanye akanaririmba mu gitaramo.

Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kyadondo y’Uburasirazuba yavuze ko umugambi we n’abambari be ari ugukura Perezida Museveni ku butegetsi binyuze mu matora azaba mu 2021.

Ati “Turashaka ko Abagande benshi bazatora biyandikisha niyo nzira yonyine yo gutsinda Museveni. Abantu benshi bansabye kubahagararira njye n’ikipe yanjye twabiganiriyeho navuga ko njye n’ikipe yanjye dukomeje umugambi wo guhangana na Perezida Museveni mu matora ataha.”

Kuva Bobi Wine yatorwa tariki 30 Kamena 2017 yagaragaje ko adashyigikiye na gato ubutegetsi bwa Perezida Museveni n’ishyaka rye rya NRM.

Mu mvururu zatewe n’amatora yo gushaka umudepite wagombaga guhagararira agace ka Arua zanahitanye umushoferi we, Bobi Wine yarafashwe arafungwa anakorerwa iyicarubozo ku buryo yagiye kwivuriza muri Amerika.

Bobi Wine yakunze kuvuga ko Museveni akwiye kurekura ubutegetsi kuko ashaje, ndetse ari mu barwanyije cyane ihindurwa ry’ingingo iri mu Itegeko Nshinga igena imyaka ushaka kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje, yahinduwe bigatuma Museveni yemererwa kongera kwiyamamaza.