Print

Sarpong wageze I Kigali afite inyogosho idasanzwe yanyomoje amakuru yamwerekeje muri Orlando Pirates [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 7051

Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda saa 21:35’ zo kuri uyu wa Gatatu, yatangarije abanyamakuru ko avuye iwabo muri Ghana mu biruhuko nta makuru na make afite ku byo kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Orlando Pirates.

Yagize ati “Ngarutse muri Rayon Sports.Ndi hano muri Rayon Sports,ntabwo nigeze njya muri Orlando Pirates.Nari naragiye mu biruhuko muri Ghana, niho mvuye, nta biganiro nzi byigeze biba hagati ya Rayon Sports na Orlando Pirates.Ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports.”

Mu minsi ishize byaravuzwe cyane ko Sarpong yerekeje muri Orlando Pirates gukora ikizamini cy’ubuzima ndetse bamwe bemeza ko atazagaruka muri Rayon Sports gusa ibi yabihakanye yivuye inyuma,avuga ko agifite amasezerano y’umwaka muri Gikundiro.