Print

Imbogo yirukanse kuri ba mukerarugendo ijugunya mu kirere umwana wabo w’imyaka 9 iramukomeretsa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 6649

Iyi mbogo yagize umujinya kubera ko aba babyeyi bakomezaga kuyegera,ihita ibirukaho barahunga ariko baza gusiga uyu mwana wabo w’umukobwa w’imyaka 9 inyuma iraza iramushyira mu birere,amanuka hasi ku gasozi,atabarwa n’abashinzwe umutekano wa pariki yakomeretse cyane.

Amashusho yafashwe n’umwe mu bari batembereye muri iyi pariki,yagaragaje uyu mugore n’umugabo bakwira imishwaro,umutima ubavamo bata umwana wabo inyuma,nibwo iyi mbogo yamukubise umutwe azamuka mu kirere yikubita hasi.

Iyi mbogo yakomeje kwiruka kuri aba babyeyi b’uyu mwana, birangira abashinzwe umutekano bayiturishije.

Hayley Dayton washyize hanze aya mashusho,yavuze ko aba bantu barenze imipaka y’aho bagomba kurebera inyamaswa bituma iyi mbogo ibirukaho.

Yagize ati “Uku niko bigenda iyo ukinishije inyamaswa yo mu ishyamba ukarenga imbibe z’aho ugenewe.Nkuko mubibona ababyeyi birwanyeho basiga umukobwa wabo.Byambabaje.”

Uyu mwana w’umukobwa uvuka ahitwa Odessa muri Florida,yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze ajyanwa ku bitaro bya pariki.

Aba bantu batewe n’iyi mbogo nyuma yo kurenga metero 23 zigenewe ba mukerarugendo bituma iyi nyamaswa irakara.




Comments

john 26 July 2019

Ntabwo ari mbogo, nkinyamanswa tutagira muri Afurika, yitwa Bison. Ababyeyi babaye gito bagombaga gutabara umwana wabo wenda bakahagwa.