Print

Abatoza batanu bagiye kujya bahembwa agatubutse kurusha abandi mu Rwanda bamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 9537

Umutoza wa APR FC yatangaje benshi kubera akayabo byitezwe ko azahembwa aho arusha kure cyane amafaranga abatoza bose bari muri AZAM Rwanda Premier League ubateranyije.

Ikinyamakuru Umuryango cyabateguriye urutonde rw’abatoza 5 bagiye kuzajya bahembwa agatubutse mu Rwanda.

1. Adil Mohammed Erradi-APR FC

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC, Adil Mohammed Erradi uherutse gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe niwe wahize abandi batoza mu guhembwa agatubutse kuko yemerewe kuzajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 18 by’ama Euro ku kwezi, arenga gato miliyoni 18 mu mafaranga y’u Rwanda.

2. Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo [Robertinho]-Rayon Sports

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yaraye yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports aho yahise yongererwa amadolari ya USA, 500 ku bihumbi 4000 yahembwaga mu mwaka w’imikino ushize.

Ibi bihumbi 4500 by’amadorali bizajya bihembwa Robertinho, bingana na miliyoni enye n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

3. Haringingo Francis Christian [Mbaya]-Police FC

Uyu mutoza ukomoka mu Burundi uherutse kwanga kongera amasezerano mu ikipe ya Mukura VS akerekeza mu ikipe ya Police FC,azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 2,200 USD ni ukuvuga arenga miliyoni 2 FRW.

4.Nshimiyimana Eric-AS Kigali

Uyu mutoza nawe uherutse kugaruka mu ikipe ya AS Kigali,yemerewe umushahara ungana n’ibihumbi 2,200 USD ni ukuvuga arenga miliyoni 2 FRW kugira ngo afashe iyi kipe kwitwara neza muri shampiyona no muri CAF Confederations Cup.

4. Niyongabo Amars-Musanze FC

Umutoza mushya wa Musanze FC, Niyongabo Amars ukomoka mu Burundi azajya ahembwa ku kwezi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe. Aho azatangira imyitozo ku wa mbere, ku italiki ya 29 Nyakanga 2019.

5. Seninga Innocent-Etincelles FC

Umutoza Seninga Innocent uherutse gusinya amasezerano y’umwaka umwe atoza Etincelles FC,nawe yemerewe kuzajya ahembwa akayabo ka miliyoni 1 FRW ku kwezi.

Biravugwa ko umwungiriza wa Adil Mohammed Erradi na we ukomoka mu gihugu cya Maroc azajya ahembwa umushahara ubarirwa mu bihumbi 12 by’amadorali.

Uyu mushahara w’aba batoza wiyongeraho gukodesherezwa amazu,guhabwa Transport n’ibindi.


Comments

emmanuel 26 July 2019

Byababyiza amafaranga ya Leta adakoreshejwe mumikino keretsegusa kumakipe yigihugu ibindi bigaharirwa amasosiyete yubucuruzi. ntakuntu ikipe yakoresha amafaranga ya leta ngo ibone iyo isorere leta.