Print

Igisupusupu yahishuye byinshi ku buzima bukakaye yari abayemo n’umuryango we mbere y’uko yinjira mu muziki

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 3143

Uyu mugabo w’imyaka 41 kugeza magingo aya amaze gukora indirimbo ebyiri arizo ‘Marie Jeanne’ na ‘Icange’ zimaze kwamamara cyane mu Rwanda, ndetse zikaba zaranamuhesheje kugira igikundiro kidasanzwe.

Nsengiyumva avuga ko iyo arebye aho yavuye akahagereranya naho ageze ubu, ntakindi akora uretse gushimira Imana yagiye imufasha mu rugendo rwe rwa muzika ye. Mbere yuko yinjira muri muzika, Nsengiyumva ahamya ko yari umuhinzi ariko rimwe yigeze guhingira umuntu yanga kumwishyura, bituma afata umwanzuro wo kutazongera kujya guca inshuro, niko kugura ibikoresho akora umuduri atangira gucuranga mu masoko.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA muri ZoomIn, Nsengiyumva yavuze amateka y’ibyamubayeho, bikamutera gufata umwanzuro wo kwinjira muri muzika.

Yagize ati “Njye n’umugore twabonye ikiraka cyo guhingira umuntu guhera mu gitondo tugasoza saa tanu n’igice akaduhemba 700 buri umwe kuko nicyo cyari igiciro mu bahinzi bose. Nubwo twari twaburaye, mu gitondo twaragiye turamuhingira duhingura muma saa tanu maze tugiye kumureba ati ‘Muze kugaruka.’ Nahise mubwira nti ‘Wa mugabo we byibuze wampaye akagemeri ku dushyimbo nkabiha umugore byibuze akaba abishyize ku iziko mu gihe dutegereje.’ Yahise ambwira ati hari umuntu uherutse kumpa ibishyimbo reka mbe nguhayeho. Nasubiye kumureba nka saa munani arambwira ati ‘Yewe ntago umuntu wari kuyampa yari yayampa.’ Nanjye nahise mubwira nti ‘Umva ntago uzi ikiremwa muntu.’

Yakomeje agira ati “Kuva icyo gihe nahise ndahiririra kutazongera kujya guca inshuro, niko gufata umwanzuro wo kujya gucuranga mu isoko. Umugore wanjye nahise mubwira nti ntimugire ngo mbiyemeyeho ariko ibintu byo guca inshuro sinzongera kubikora gusa mubwira ko we niba akibishaka yajya abikora. Hari ahantu nahise nkorera make, nyaguramo agacuma ka 300 ndetse n’urutsinga, mbwira n’abana nti mujye munshakira udufunguzo tutagikoreshwa mutunzanire nzajya mbaha igiceri cya 50 kuri buri rumwe. Kuva ubwo nkora umuduri wanjye, ntangira kujya kuririmba mu isoko. Ahitwa ‘Rwagitima’ niho hantu hambere nabanje kujya gucurangira.”

Kugeza magingo aya, Nsengiyumva ngo iyo abonye iby’urugendo rwe, nta kindi akora uretse gushima Imana kubwibyo yamukoreye. Mu minsi iri imbere, uyu mugabo ategerejwe no mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival azahuriramo n’icyamamare Diamond Platnumz. Si ibyo gusa kandi kuko ashobora no kujya gutaramira iburayi biramutse bigenze neza.


Comments

sengesho 25 July 2019

Nta kure habaho Imana itakura umuntu