Print

Perezida wa Tunisia Beji Caid Essebsi yitabye Imana afite imyaka 92

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 1058

Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza wayoboraga Tunisia yatangajwe n’abakora mu biro bye bemeje ko yaguye mu bitaro gusa ntibatangaza icyamuhitanye.

Essebsi wabaye perezida wa mbere wa Tunisia watowemu mahoro muri 2014 nyuma y’imyaka mike ayobora inzibacyuho,yari yaramaze gutangaza ko atazahatana mu matora yandi yari ategerejwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Mu kwezi gushize nabwo Essebsi yajyanwe mu bitaro,abashinzwe gutangaza amakuru muri perezidansi ye banga gutangaza uburwayi bwe ahubwo bavuga ko “afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.”

Uyu Essebsi yagiye ku butegetsi asimbuye Zine el-Abedine Ben Ali wavanywe ku butegetsi n’imyigaragambyo muri 2011 nyuma y’imyaka 23 yari abumazeho.