Print

Arsenal yasinyishije umukinnyi uturutse muri Real Madrid na myugariro wa Saint-Étienne

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2019 Yasuwe: 2727

Uyu musore ukina hagati mu kibuga ariko wanifuzwaga na Tottenham,yamaze kwemera kujya mu ikipe ya Arsenal aho yatangaje ko uyu mwanzuro yawufashe kubera umutoza Unai Emery na myugariro Hector Bellerin.

Arsenal yatiye uyu musore ukiri muto nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya Euro U-21 yafashije igihugu cya Espagne kwegukana.

Nyuma yo kugera muri Arsenal kuri uyu wa Kane,Unai Emery yagize ati “Turishimye kuba Dani yaje iwacu.Ni umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe,ushoboye gukora ibitego ndetse no kugeza umupira aho bikwiriye.”

Ceballos w’imyaka 22 wahawe nimero 8 yambarwaga na Aaron Ramos yatangaje impamvu yanze kujya muri Tottenham ati “Nari nzi ko mfitiwe icyizere n’umutoza ,nicyo kintu cy’ingenzi kuri njye.Niteguye gusohoza inshingano kuko kwambara uyu mwenda n’icyubahiro gikomeye.Nishimiye ko ngiye gufasha Arsenal kugera ku ntego zacu.”

Kuri uyu wa Gatatu kandi ikipe ya Arsenal yamaze gusinyisha myugariro w’imyaka 18 witwa William Saliba amasezerano y’imyaka 5 gusa uyu mukinnyi ntabwo azahita ayerekezamo agomba gukina umwaka w’imikino 2019-2020 mu ikipe ye ya Saint Etienne kugira ngo yongere ubunararibonye.

Umufaransa Saliba yagaragaje ubuhanga mu mwaka we wa mbere yakinnye muri AS Saint-Étienne,byatumye Arsenal imwifuza none birangiye imubonye.








Arsenal yaguze Ceballos na Saliba