Print

Umusobanuzi wa Filimi ’Rocky Kirabiranya’ wahawe igihembo cy’uwahize abandi basobanuzi yiyemeje gusabana n’abakunzi b’agasobanuye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 5188

Umusobanuzi wa Filimi uzwi nka Rocky Kirabiranya uherutse guhabwa igihembo cy’uwahize abandi basobanuzi mu mwaka wa 2019,abifashijwemo n’umuterankunga w’ikinyobwa MUSANZE WINE,ku itariki 2 Kanama 2019 azasobanurira Filimi Live abanya-Musanze guhera saa kumi n’igice,ngo akazabasobanurira Filimi zitandukanye zigezweho,aho abazitabira iki gikorwa bazanataramirwa n’abahanzi nka Generous 44 usanzwe ubarizwa muri Label ya Rocky Entertainment ndetse na Maylo umuhanzi nawe ukunzwe muri Musanze.

Rocky Kirabiranya yahawe igihembo cy’uwahize abandi basobanuzi ba Filimi mu Rwanda

Mu gihe ku itariki 3 Kanama 2019 nabwo akomereze i Rubavu aho naho azasobanurira Filimi abakunzi be Live ndetse naho banataramirwe n’umuraperi Generous 44 ndetse n’itsinda naryo rikunzwe cyane muri Rubavu rya The Same.

Mu kiganiro na Rocky Kirabiranya,yadutangarije ko yiyemeje kuzenguruka tumwe mu turere hafi ya twose tugize u Rwanda mu rwego rwo kwegera abakunzi be,bakaganira ,bagasabana ndetse bakareba n’uburyo akoramo umwuga we wo gusobanura Filimi bitewe nuko hari abakunzi be benshi bagiye babimusaba bashaka no kumubona imbona nkubone..

Rocky Kirabiranya akomeje kwiyegereza abakunzi be aho bari hirya no hino mu Rwanda

Rocky yakomeje avuga ko i Musanze aho azaba ari ku itariki ya 2 Kanama ko yabifashijwemo n’umuterankunga w’ikinyobwa cya WINE cyizwi nka MUSANZE WINE,aho abazaba baje bazanakibahera ngo kuri Poromosiyo.

Generous 44 umuraperi ubarizwa muri Label ya Rocky Entertainment ari mu bazataramira abakunzi b’agasobanuye

Iki gikorwa Rocky avuga ko yagihereye mu ntara y’Uburasirazuba,za Nyagatare,Rwamagana na Ngoma ndetse akomereza mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye,ndetse akaba agikomeje no tundi turere dutandukanye tw’u Rwanda azatangaza nyuma yo kuva i Musanze na Rubavu.



Comments

My name is ISHIMWE Chadah 13 August 2023

Rock ndakwemera


Nijimbere clovis 30 August 2022

Ndagufana sana


kavukire 23 May 2021

turakwemera uazaza niruzizi umusa


Tuyizere Pacifique 7 August 2020

Ndakwemerakbx


Mc Mitwe Nyeshenza 8 June 2020

ese wenda gose yazaza kuturaba tukamukoramwo umuti