Print

Alain Mukurarinda yatse akayabo k’amafaranga ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwateguye ibitaramo by’ubuntu bizajya biba buri kwezi kugira ngo Igisupusupu azaririmbemo

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 7388

Iyi gahunda izatangira kuri uyu wa Gatanu, aho abahanzi bazwi mu Rwanda bazabibumburira abandi mu gususurutsa igitaramo.

Ati “Guhera ku wa Gatanu tuzatangira gahunda ngarukakwezi y’igitaramo, ni muri gahunda yo gufasha abanyamugi kwidagadura, iki akaba ari cyo gihe kiza kuko abanyeshuri bari mu biruhuko.”

Avuga ko ubusanzwe abaturage b’Umijyi wa Kigali bakeneye gusabana, guhura no kuganira, iki gitaramo kikaba kizabibafashamo.

Kuba iyi gahunda itangiriye muri ‘Car free zone’ ngo si uko ari ho honyine byabera, ngo ahubwo mu gihe kizaza gahunda imaze kumenyerwa bazagenda babijyana n’ahandi mu bindi bice by’umujyi.

Avuga ko iyi gahunda izakenera ingengo y’imari ingana na miriyoni 20, nko gushyiraho urubyiniro no kwishyura abahanzi.

Iki gitaramo kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba abakozi basoje imirimo kugeza saa tatu, kizajya gisusurutswa n’abahanzi 3 bazajya basimburana n’abandi.

Avuga ko ibi bizanafasha mu iterambere ry’abahanzi kuko batazasusurutsa abaturage b’Umujyi wa Kigali ku buntu, ko ahubwo bazajya bishyurwa.

Iki gitaramo ni ubuntu, nta muntu uzishyuzwa, akaba asaba abatuye umujyi wa Kigali kukitabira bahereye kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2019.

Byari biteganyijwe ko abahanzi Bruce Melodie, Makanyaga Abdul, Nsengiyumva ‘Igisupusupu’, n’Itorero Iganze aribo bazaririmba muri iki gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko Alain Mukuralinda yatangaje ko Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ atazaririmba mu bitaramo byateguwe n’Umujyi wa Kigali, kubera ko nta bwumvikane bwigeze bubaho ku mpande zombi mbere y’uko bishyirwa mu itangazamakuru.

Alain Mukuralinda yavuze ko bamuhamagaye bakamumenyesha ko hari gahunda iri gutegurwa n’umujyi wa Kigali kandi ko bakeneye kwifashisha umuhanzi we ariko yagira ibyo abasaba ntibamusubize bituma afata uwo mwanzuro kuko asanga iyo mikoranire idahwitse.

Yagize ati “…Hagati ya saa cyenda na saa kumi narebye muri telefoni mbona umugabo witwa Alpha yambuze nyuma ndamuhamagara arambwira ati ‘nakubuze twifuzaga Francois mu Mujyi wa Kigali hagiye kujya haba ibitaramo mu mpera z’ukwezi muri Car Free zone ati none twashakaga Francois’.”

Mukuralinda yabwiye Alpha ko niba bifuza gukoresha Nsengiyumva bagomba kwishyura 500,000 Frw.Yungamo ati “Ndabanza ndamubaza nti mufite Dj, mufite ibyuma, mufite stage ambwira yego kubera ko njyewe iyo utabifite agiye gukora ‘playback’ tujya mu biciro.Ndamubwira nti noneho niba ari ibyo ng’ibyo mubifite muzategure ibihumbi Magana atanu (500,000Frw) iyo message ntabwo yigeze ayisubiza.”

Mukuralinda avuga ko byageze saa tanu z’ijoro ry’uyu wa Gatatu ntacyo baremeza hagati ye n’Umujyi wa Kigali ari nayo mpamvu umuhanzi we atazaririmba muri ibi bitaramo

Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ agezweho! Indirimbo ze ebyiri ‘Mariya Jeanne’ na ‘Icanga Mukobwa’ zamukuye i Gatsibo aririmbira umubare munini w’abafana wakunze umuduri we.Yahawe umwihariko wo kurirmba mu bitaramo byose bya ‘Iwacu Muzika Festival’.


Comments

fahad 27 July 2019

ntabukene dufite ko mubona amafaranga yo kugura ama unit MBS aya gatama ayi myenda. mwishure icyo nzi cyo nabandi nibazaza.


fahad 27 July 2019

umwanya mutwara mutegura ibihangano byanyu natwe tuba turimo gushaka amafaranga ibyubuntu bitera ubwenge buce. babishure nibatabishobora mubihorere. ndabashigikiye kbs ibihangano nibyanyu.


Umukanda 27 July 2019

Abanyarwanda turakennye kabisa. Ngo ibihumbi 500 ni akayabo. Birerekana imishahara ba giseseka babayemo kuko bake bo tuzi ko ayo ari bonbon gusa.


Lukuta 27 July 2019

Hanyumase byabaye cyangwa byaferinze?


chris 27 July 2019

None se 500 mille ni yo mwose akayabo?


ngabo 26 July 2019

Ariko yee igisupusupu nawe mwamugize igitangaza yee arorere ababyemeye baze badushimishe


Benjamin 25 July 2019

ariko mwagiye mureka gukabiriza ibintu!! a mafaranga 500,000 ni akayabo ukurikije iki ???