Print

Mazimpaka yatangaje byinshi ku byerekeye kuva mu ikipe ya Rayon Sports n’aho ashaka kwerekeza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2019 Yasuwe: 4054

Mu minsi ishize twabatangarije ko uyu munyezamu Mazimpaka yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko atari umunyezamu wo kwicara ku ntebe y’abasimbura ahubwo ashaka kwerekeza mu ikipe ya Police FC cyangwa APR FC zamushakaga, gusa yabihakanye avuga ko nta gahunda yo kuva muri Rayon Sports ndetse ngo nta yindi kipe yifuza gukinira mu Rwanda ahubwo ngo ashaka kwerekeza hanze.

Yagize ati “Ntabwo Rayon Sports iragira umunyezamu wa mbere ubu ngubu.Tuvuye muri CECAFA,dusigaje imikino irenga 50,numva yuko niba mugenzi wanjye akinnye imikino 3 akitwara neza nanjye najyamo ngakina,numva ko nta gikuba cyacitse.Icya mbere ni uko izamu rya Rayon Sports rigomba guhora rikomeye.Ibyo kuvuga ngo guhunga intebe y’abasimbura sibyo,guhangana ni byiza.

N’ababizi njyewe ndi mu bantu basabye ko bazana umunyezamu ukomeye.Ninjye wabyisabiye kuko nzi neza ko iyo guhangana kubaye kwinshi mu ikipe bigenda neza.Kimenyi ni murumuna wanjye tugirana inama,turumvikana,afite aho akomeye kandi nanjye ndahafite,turuzuzanya,nta kibazo dufitanye intego yacu ni ukuzamura Rayon Sports.”

Mazimpaka abajijwe ku byerekeye kwerekeza muri APR FC cyangwa Police yagize ati “Nta byabayeho,sinzi aho byavuye tugomba kuba abanyamwuga niba ushaka amakuru ukaza nkayaguha aho guhimba.Nari maze iminsi mfite ikibazo cy’imvune.Njye ndacyafite amasezerano na Rayon Sports,hari ibyo twavuganye nibikunda nzayigumamo.Ikindi ntabwo nava muri Rayon Sports nonaha kuko ndashaka kuyivamo njya hanze y’u Rwanda.Nta yindi kipe mu Rwanda numva nakinira.”

Umunyezamu Mazimpaka yavuze ko imyitozo ya Kirasa Alain iri ku rwego rwo hejuru cyane ndetse ngo izabafasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha.


Mazimpaka yatangaje ko ariwe wasabye ko bagura Kimenyi ndetse nta kibazo afite cyo kuba bagiye guhanganira umwanya


Comments

[email protected] 26 July 2019

Ikipe zitwitegure kbsa