Print

Knowless Butera wakundaga cyane gukoresha abasore b’ibituza mu mashusho y’indirimbo ze yahishuye impamvu atakibakoresha

Yanditwe na: Martin Munezero 26 July 2019 Yasuwe: 4879

Iyi ndirimbo yise “Inshuro 1000” yavugishije abatari bake kubera ko nta sura y’undi muntu ugaragaramo usibye we nyirubwite, Day To Day nayo abenshi bibajije impamvu indirimbo za Butera ziri gukorwa nta musore cyangwa umugabo ugaragaramo nkuko yabikundaga cyane.

Kuri ibi bintu bitamenyerewe mu mashusho y’abahanzi b’abanyarwanda, Knowless yavuze ko ari igitekerezo cya Meddy Saleh wakoze aya mashusho nta yindi mpamvu ibyihishe inyuma ngo niwe umuha ibitekerezo akabikurikiza.

Knowless ati “Akenshi ni ibitekerezo by’uyoboye ifatwa ry’amashusho akavuga ati ‘dukore gutya na gutya’ kuko aba ari inzobere muri ibyo bintu umuha ibitekerezo byawe n’ubu ni uko byagenze.”

Ubundi ubusanzwe uyu muhanzikazi yakundaga gukoresha mu mashusho ye abasore b’ibituza abenshi aho babaga ari n’abanyamideli,gusa amakuru ahari nanone avuga ko impamvu asa nkugenda abivaho ari uko yabaye umubyeyi ndetse ubu akaba afite n’umuryango ’Umugabo n’umwana’.