Print

Sarpong yavuze ikintu gitangaje kizaranga umukino wa mbere uzahuza Rayon Sports na APR FC mu mwaka w’imikino utaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2019 Yasuwe: 6066

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Funclub nyuma y’imyitozo yo kuwa Kane w’iki cyumweru,yavuze ko umukino karundura uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba atari umukino usanzwe ahubwo azaba ari intambara.

Yagize ati “Uyu ntabwo uzaba ari umukino usanzwe, ahubwo izaba ari intambara, ntabwo mbeshya uru ruzaba ari urugamba.”

Sarpong uherutse gutsinda penaliti yabonetse ku munota wa nyuma mu mukino uherutse guhuza ibi bigugu byombi mu Rwanda,yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nyuma y’iminsi yari amaze mu biruhuko mu gihugu cya Ghana iwabo.


Sarpong yavuze ko umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC azaba ari urugamba