Print

Umugore wari umaze gutandukana n’abagabo 2 amaze imyaka 20 atabyara yagiriwe umugisha abyarira rimwe abana 5[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 July 2019 Yasuwe: 5420

Hakoreshejwe uburyo bwa gihanga bwo guterwa intanga, umugore ukomoka mu gihugu cya Ghana w’imyaka 45 y’amavuko yabyaye impanga 5, nyuma y’uko yari amaze imyaka 20 yarabuze urubyaro, aho yari amaze gutandukana n’abagabo 2, bamuziza kutabyara bose.

Maame Cynthia wibarutse impanga 5 umunezero mwinshi cyane wamurenze, yakiriye impanga ze eshanu, abakobwa babiri n’abahungu batatu ku bitaro bya Sam-J Specialist ahitwa Haatso mu mujyi wa Accra.

Umugore Maame Cynthia yagaragaje ukuntu yatawe n’abagabo be babiri bari bafite kwihangana guke, ubwo bamushinjaga ko adashobora gusama inda ngo abyare, ariko agahamya ko ibyo bitigeze bimuca intege ngo areke kwizera ko umunsi umwe nawe azishimira imbuto zo munda ye.

Samuel Amo-Mensah, umuganga wabaye muri iki gikorwa cyo kubyaza uyu mubyeyi, yavuze ko yashimishijwe nawe cyane n’uko iki gikorwa cyagenze neza, ndetse aba bana akaba ari bazima bose, bakaba bakomeje kubakurikirana mbere yo kubarekura kugira ngo bemeze neza ko ntakibazo bazahura nacyo nibahura n’umwuka wo hanze.

Yagize ati:” Umubyeyi n’abana bose, ubuzima bwabo ni ntamakemwa. Natwe twishimiye cyane uko iki gikorwa cyagenze." Yakomeje avuga ko iki ari ikibazo gihuriweho n’abantu benshi muri Ghana, ariko hari abatabagana kubera ko iki gikorwa gisaba ubushobozi bwo hejuru, kugira ngo gikorwe.

Ku bufasha bw’abaforomo ndetse n’abaganga bo kubitaro bya Sam-J Specialist. Yagize ati:“ Ubu nshobora guseka ku muraba. (Ashaka gusobanura ibibazo yarimo)”. Cynthia yinginze abagore bose bakirazwa amajoro n’umubabaro wo kuba batarabona abana gukomezwa n’ubuhamya bwe ndetse bakizera Imana.