Print

Umuraperi w’imyaka 23 ugiye kubyara umwana wa 10 ku bagore 10 batandukanye yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2019 Yasuwe: 3115

Nkuko yabitangarije kuri You Tube,Chief Keef yateye inda umukunzi we witwa Diamond Nicole,aba umukobwa wa 10 ateye inda ku myaka 23 gusa y’amavuko.

Ibyamamare byinshi byo mu njyana ya Hip Hop bikunze kuvugwaho gukunda abagore cyane no kubyara abana benshi ariyo mpamvu bamwe bagiye bagwa mu gihombo gikabije kubera kuregwa mu nkiko basabwa indezo.

Umwe mu bahoze ari inshuti z’uyu muraperi nawe yemeje ko agiye kubyara umwana wa 10 ku bagore 10 batandukanye bituma benshi bacika ururondogoro.

Keith Farrelle Cozart uzwi nka Chief Keef ukomoka muri Leta ya Chicago ntabwo arahamya neza niba inda Nicole atwite ariye gusa ngo hari amajwi yasohotse aba bombi barimo gushwana kubera iyi nda.



Umuraperi Chief Keef n’umukunzi we Nicole ugiye kumubyarira umwana wa 10


Comments

mazina 27 July 2019

Uyu ntasanzwe.Abo baryamanye atateye inda ntibabarika.Gusambana byabaye umukino nyamara imana ibitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.