Print

Abanyeshuli 30 bafunzwe abagera kuri 50 barakomerekera mu ntambara ikomeye barwanye bapfa umukobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2019 Yasuwe: 6463

Aba banyeshuli 50 bajyanywe mu bitaro nyuma yo guterwamo ibyuka biryana mu maso kubera imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Mbale mu gihe abagera kuri 30 bahise bajya gufungwa.

Umwe mu banyeshuri bari mu bitaro bya Mbale yabwiye Daily monitor dukesha iyi nkuru ko iyi mirwano yatewe n’ uko umunyeshuri wo ku ishuri rya Mbale SS yakubise uwo ku ishuri rya Mbale high school amuziza ko yamutwaye umukobwa bari bamaze igihe bakundana,bituma bagenzi babo bose bahurira mu mirwano.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Elgon iyi mirwano yabereyemo, Robert Tukei, yemeje iby’ iyi mirwano ariko ahakana amakuru avuga ko abana bajyanywe mu bitaro kubera ko bahumetse umwuka urimo urusenda ‘teagas’.

Yagize ati “Polisi yatabaye kugira ngo ihagarike imirwano yari yadutse. Niba bamwe muribo bakomeretse byatewe n’imirwano ntabwo ari ukubera ibyuka biryana mu maso”.

Tukei yavuze kandi ko abanyeshuri 30 bo mu bigo byombi batawe muri yombi kubera iyi mirwano. Ati “Icyo nemeza ni uko twataye muri yombi abanyeshuri 30 bazahanwa hagurikijwe amategeko”.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbale. Turkei yavuze ko yatangiye iperereza ngo imenye icyabaye intandaro y’ iyi mirwano.

Stephen Wambalo, umuyobozi w’ ishuri rya Mbale High School yavuze ko abanyeshuri bahumetse ibyuka biryana mu maso bituma bata ubwenge baragagara.

Yagize ati “Ubwo polisi yazaga gutanga ubufasha yatangiye gutera ibyuka biryana mu maso byatumye benshi bavuza induru basaba ubufasha”.