Print

Pep Guardiola yatunguye benshi kubera umukinnyi yatangaje ko ariwe muhanga cyane kurusha abandi bose yatoje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2019 Yasuwe: 4908

Guardiola wazamuye Messi n’abandi benshi,yavuze ko Foden ariwe mukinnyi ufite impano idasanzwe kurusha abandi bose yatoje barimo Lionel Messi,Xavi na Andres Iniesta.

Uyu musore wakiniye Ubwongereza muri U21 yakinnye imikino 18 muri Premier League ishize ariko akundwa cyane na Guardiola wanatangaje ko ariwe mukinnyi ufite impano idasanzwe mu bo yatoje bose.

Yagize ati “Afite buri kimwe cyatuma aba umukinnyi wa mbere ku isi.Nabivuze mu biganiro n’abanyamakuru byinshi ariko ntabwo twari kumwe,Phil niwe mukinnyi w’umuhanga cyane mubo nahuye nabo ndi umutoza.”

Guardiola yavuze ko Foden afite ikibazo kimwe cy’uko atabanza buri gihe mu kibuga ariko yizeye ko mu minsi iri imbere azabigeraho.




Guardiola yavuze ko Phil Foden ariwe mukinnyi w’umuhanga cyane mubo yatoje bose