Print

Ubufaransa bwagize icyo butangaza ku bivugwa ko bugiye kongera gufasha Uburundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2019 Yasuwe: 2692

Benshi bavugaga ko Ubufaransa bugiye kongera guha inkunga Uburundi mu bijyanye n’Uburezi ndetse n’igisirikare gusa Ubufaransa bwabihakanye mu kiganiro Minisitiri Jean-Yves Le Drian yagiranye na TV5 Monde.

Muri iki kiganiro yavuze ko Ubufaransa butigeze bwemera kongera gufasha Leta y’Uburundi ahubwo ngo bwiyemeje gufasha abaturage babwo.

Ubufaransa bwavuze ko Ubufasha buzaha Uburundi mu Burezi butazaca muri guverinoma y’Uburundi ahubwo bazayicisha mu miryango itegamiye kuri Leta irimo UNICEF.

Ku bijyanye no gufasha igisirikare cy’uburundi,Ubufaransa buzajya bufasha abasirikare b’Abarundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia na Centafrique.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Ubufaransa bwahagaritse inkunga bwahaga Uburundi kubera manda ya 3 ya Pierre Nkurunziza yatumye haba ubugizi bwa nabi.