Print

Uburanga bwa Nakakande Oliver waraye atorewe kuba Miss Uganda 2019-2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2019 Yasuwe: 5506

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019,nibwo Nakakande yambitswe iri Kamba nyuma yo kwigaranzura abandi bakobwa bari bahatanye mu bibazo n’ibisubizo babajijwe n’akanama nkemurampaka karimo na Zari Hassan.

Umukobwa witwa Elizabeth Bagaya niwe wabaye igisonga cya mbere mu gihe Mariam Nyamate yagizwe igisonga cya kabiri.Abakobwa 22 nibo bahataniraga iri Kamba baje gutorwamo 10 bageze kuri Final hanyuma Nakakande arabanikira.

Nyampinga Nakakande yashyikirijwe ikamba na Quiin Abenakyo na Vanessa Ponce De Leon hanyuma ahabwa n’imodoka ya Toyota Wish.

Oliver Nakakande uvuka muri Bombo ari gushakisha impamyabumenyi ya kaminuza muri ‘Business Management”.

Abenakyo wari usanzwe ari Miss Uganda yashyikirije ikamba Nakakande hanyuma amwifuriza ishya n’ihirwe no kugera ku nzozi ze.







Comments

hitimana 27 July 2019

Muli aka karere ka Africa,usanga Rwanda na Burundi aribyo bifite abakobwa beza kurusha abandi.Ndetse tubarusha ibindi bihugu byinshi cyane (West Africa and Southern Africa).Ahandi bali beza ni muli Ethiopia n’Abarabu.Imana niyo itanga ubwiza.Niyo mpamvu tugomba gukoresha ubwiza n’ubuto (youth) mu gushaka imana yaturemye nkuko bible ivuga.Aho kubikoresha mu kwiyandarika no mu busambanyi.Tukibuka ko ababikora,kimwe n’abakora ibindi byose imana itubuza.bazabura ubuzima bw’iteka.