Print

Sadate yatangaje umukinnyi wabacitse akajya muri APR FC bikamubabaza cyane n’aho Sarpong agiye kwerekeza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2019 Yasuwe: 9737

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko mu bakinnyi 4 baherutse kumucika bakerekeza muri APR FC uwamubabaje cyane ari myugariro Mutsinzi Ange kuko ngo abona ariwe myugariro wa mbere mu Rwanda.

Sadate wari ushinzwe kugura no kongerera amasezerano abakinnyi mbere y’uko atorerwa kuyobora Rayon Sports,yabwiye IGIHE ko umukinnyi wamubabaje muri 4 baherutse kujya muri APR FC ari Mutsinzi Ange kuko akiri muto ndetse abona afite ejo hazaza heza.

Yagize ati “ Umukinnyi tutabonye arazwi ni Mutsinzi Ange. Nifuzaga ko aba muri Rayon Sports, tugirana ibiganiro, ibyo yadusabaga byose turabyemera, bigahinduka, ibyo ahinduye tukabyemera.

Yabihinduye inshuro eshatu byose tubyemera. Impamvu twabyemeraga ni uko twamubonagamo ubuhanga, ni umukinnyi muto ku buryo navuga ko ku mwanya akinaho, ari we wa mbere mu Rwanda.”

Munyakazi yatangaje kandi ko rutahizamu Micheal Sarpong ari kurambagizwa n’ikipe yo mu Misiri ndetse nyuma y’imikino 2 ya CAF Champions League bazahuramo na Al Hilal Omdurman ashobora kuzahita agenda kuko ngo ibiganiro bigeze kure aho yemeye gutanga amadolari yasabwe.



Perezda Sadate yagowe no kwakira ko Mutsinzi Ange yerekeje muri APR FC


Comments

Thousse 31 July 2019

Nibyo rwose ntacyo rayon itakoze ariko umukinnyi afite urukundo rwa APR FC nanjye rwose Ange yarabshimushije cyane mu Rwanda koko niwe wambere


bb 28 July 2019

Nagende n’abandi bazaza nk’uko nawe yari yaje


mugabo 27 July 2019

Uritonde,iyo kipe yo mu misiri itazahindukamo igikona.


mugabo 27 July 2019

Uritonde,iyo kipe yo mu misiri itazahindukamo igikona.


mugabo 27 July 2019

Uritonde,iyo kipe yo mu misiri itazahindukamo igikona.