Print

Gasogi United niyo yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri cyongerewe agaciro mu mafaranga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2019 Yasuwe: 4893

Gasogi United yaherukaga gusezerera Sorwathe muri ½ iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi,yakoze ibyo yasabwaga inatwara igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Heroes FC kuri penaliti 3-2 nyuma y’aho iminota 90 yarangiye ari igitego 1-1.

Gasogi united niyo yafunguye amazamu ku munota wa 08 ku gitego cyatsinzwe na Dusenge Bertin nyuma cyishyurwa na Nyarugabo Moise ku munota wa 64 bituma amakipe atera za penaliti.Gasogi United yahawe miliyoni 3 FRW mu gihe mu myaka ishize ikipe yatwaraga igikombe cya D2 yahabwaga miliyoni.

Gasogi United yari imaze imyaka2 mu cyiciro cya kabiri,yari yihaye intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka,ibigeraho yo na Heroes FC itarahamywa ko izagikina kuko biri kuvugwa ko ishobora kwivanamo kubera amikoro.