Uyu munya Mali Oumar Sidibe, ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana ku isaha ya saa saba z’urukerera.
Akigera i Kanombe yanze kugira byinshi atangariza abanyamakuru gusa avuga ko asanzwe azi Rayon Sports kuko yakinnyemo benewebo Moussa Kamara na Tidiane Kone.
Sidibe yakiniye amakipe atandukanye arimo Al Hilal yo muri Sudani izanakina na Rayon Sports mu majonjora ya CAF Champions League, AS Vita Club yo muri DR Congo, AS Real Bamako na Stade Malien zo muri Mali, Hatayspor yo mu cyiciro cya kabiri muri Turikiya na AC Djoliba y’iwabo muri Mali.
Sidibe yatanzwe ku rutonde rw’abakinnyi 27 ikipe ya Rayon Sports izifashisha mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.
Undi rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Mohamed N’Diaye we biteganyijwe ko azagera mu Rwanda tariki 30 Nyakanga 2019.
Amafoto :Rwanda Magazine
mugereranyije afite nkimyaka ingahe?