Print

Cristiano Ronaldo yongeye gukora igikorwa kigaragaza ko yihebeye umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 4572

Uyu mukinnyi umaze iminsi mu myiteguro y’umwaka w’imikino utaha ari kumwe na bagenzi be bo muri Juventus,yahise agaragaza ko akumbuye Georgina Rodriguez kandi barasohokanye cyane mu biruhuko mu Bugereki no mu majyepfo y’Ubufaransa.

Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram ifoto ya Georgina Rodriguez ari kumwe n’abana be bane arangije yandikaho ngo “Ndabakumbuye”ahita ashyiraho izina ry’uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana.

Ronaldo amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino ya gicuti Juventus yakinnye ariyo mpamvu benshi bemeza ko mu mwaka w’imikino utaha azaba Aryana.


Cristiano Ronaldo yongeye kugaragaza ko akunda Georgina cyane


Comments

mazina 28 July 2019

Twizere ko atazamuta nkuko yataye wa mu Rusiya-kazi bali bamaranye imyaka 4.Cyangwa ko atazongera kumuca inyuma nkuko ahora abikora.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.