Print

Umuhanzi Kamichi yakoreye ibirori byo gusaba no gukwa umukunzi we muri USA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 3288

Kamichi watangaje ko uyu mugore we ari umunyarwandakazi wavukiye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yari yarimbye cyane muri iyi mihango yabereye mu mujyi wa Knoxville,kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019.

Nkuko umunyarwanda Ally Soudy wamamaye mu itangazamakuru mu binyamakuru bitandukanye yabigaragaje mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Kamichi yagiye gusaba akenyeye bya Kinyarwanda, afite urunigi mu ijosi, yitwaje inkoni,we n’abasore bari bamuherekeje.

Kuwa 08 Kamena 2018 nibwo Kamichi yasezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukunzi we mu muhango nanone wabereye muri uyu mujyi wa Knoxville wo muri Leta ya Tennessee batuyemo.

Kamichi n’umukunzi we basanzwe bafitanye abana babiri. Umukuru ni umuhungu witwa Walter Gisigo Bagabo naho umukobwa muto akitwa Karabo.uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka Aho ruzingiye,Imitoma,Barandahiye n’izindi.