Print

FARDC yigambywe kwica inyeshyamba zirindwi mu gace ka Jiba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 1349

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2019 nibwo FARDC yateye izi nyeshyamba izikubita inshuro biviramo izigera kuri 7 kuhasiga ubuzima.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo niwe wahaye Radio Okapi aya makuru ndetse yemeza ko izi ngabo za Leta zigiye gukomeza guhashya izi nyeshyamba zihisha mu baturage.

Umwe mu batuye muri aka gace ka Jiba,yavuze ko bakanguwe n’urusaku rw’ibisasu biremereye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu,ubwo FARDC yarimo ikozanyaho n’izi nyeshyamba.

Umuvugizi wa FARDC niwe wemeje ko izi nyeshyamba arizo zashatse kubiba umugono ariko zisanga bari maso niko kuzikubita hapfa 7.

Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko izi nyeshyamba zimaze kubona ko zikubiswe inshuro,zahise zivanga n’abaturage ariyo mpamvu babasabye gukorana na FARDC kugira ngo zitabwe muri yombi.