Print

Burundi: Abayoboke b’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa bakomerekejwe bikomeye n’abagizi ba nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 1507

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 26 Nyakanga 2019,nibwo aba bayoboke 3 b’ishyaka CNL batuye mu bice bitandukanye by’intara ya Rumonge batewe n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari Imbonerakure,barakubitwa baba inoge ndetse bibaviramo kuvunika cyane.

Uwitwa Paul Ninteretse yarakubiswe aravunika bikomeye birangira ajyanwe igitaraganya kwa muganga mu gihe abandi 3 nabo bakomerekejwe muri iri joro.

Uretse aba bayoboke ba CNL,ibiro by’iri shyaka biherereye ahitwa Minago byarafunze nyuma y’aho abagizi ba nabi bamenaguye inzugi n’amadirishya, ibikoresho byarimo bakabitwara.Amabendera ya CNL yari kuri iyi nyubako yaratwitswe ndetse n’amagambo yari yanditseho asibwa n’aba bagizi ba nabi.

Umuyobozi wa CNL muri Rumonge yavuze ko aya mahano yakozwe n’urubyiruko rw’imbonerakure zashyizweho na Perezida Nkurunziza ukomoka mu ishyaka rya CNDD FDD.




Comments

gatare 28 July 2019

Ndagira inama yuko aba bayoboke ba Agathon Rwasa bareka politike kugirango bagire amahoro.Iteka utegeka igihugu aba akurusha amaboko,kubera ko aba afite imbunda za Leta.Mwibuke president Dos Santos wa Angola yica Dr Savimbi wamurwanyaga,murebe icyo Museveni akorera Colonel Besigye kandi barafatanyije guhirika Obote.Ndabona Rwasa yarabatijwe akitwa Agathon.Namenye ko Yesu yatubujije kwivanga mu byisi,ahubwo ko abakristu nyakuri bagomba kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Intwaro yabo bible,aho kuba Kalashnikov.