Print

Habimana Hussein na Kimenyi Yves bamenye amabanga ya bamwe muri bagenzi babo bakinana muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 9894

Mu kiganiro aba bakinnyi bahaye ikinyamakuru Funclub,bavuze kuri bagenzi babo batandukanye n’ibibaranga hanze y’ikibuga yaba mu kwidagadura ndetse no mu myambarire.

Kimenyi yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports bose bafite ubwenge ndetse ari bakuru mu kibuga ku buryo uwakugira inama wese yakugirira akamaro.

Habimana Hussein yavuze ko abakinnyi abona bambara neza bakaberwa ari Kimenyi,Rugwiro na Sarpong mu gihe Kimenyi Yves yavuze ko abambara neza ari Habimana Hussein,Sarpong na Sadam.

Myugariro Habimana Hussein yavuze ko abona umukinnyi udakunda kwambara neza ari Mazimpaka Andre mu gihe Kimenyi we yemeje ko ari Mugisha Gilbert.

Aba bakinnyi bavuze ko uzi kubyina kurusha abandi ari Habimana Hussein,Micheal Sarpong na Nyandwi Sadam mu gihe Iranzi jean Claude we ngo adakunda kwirekura ngo abyine.

Kimenyi yavuze ko ikintu cyamutunguye ari uburyo abafana babakiriye ndetse n’ukuntu mu myitozo Rayon Sports buri gihe yiga ibijyanye no kugumana umupira bitandukanye n’uko muri APR FC bakinaga.