Print

Polisi yasanze umurambo mu nzu y’umukinnyi w’ikipe ya Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 3992

Polisi iri gukora iperereza ryimbitse kuri uyu murambo nyuma yo guhamagarwa na se wa Elneny wawubonye muri iyi nyubako bwa mbere.

Ikinyamakuru cyo mu butaliyani Gazetta cyatangaje ko se wa Mohamed Elneny yahise ahamagara polisi nyuma yo kubona uyu murambo muri iyi nzu irimo kubakwa.

Polisi ntirabasha kumenya izina ry’uyu mugabo wishwe,icyamwishe ndetse n’impamvu yaba yishwe.

Elneny ni umwe mu bakinnyi bakina hagati mu ikipe ya Arsenal ariko utagira amahirwe yo kubanza mu kibuga ariyo mpamvu bivugwa ko muri iyi mpeshyi ashobora gusohoka muri iyi kipe akerekeza ahandi.

Elneny amaze imyaka 3 mu ikipe ya Arsenal,yayikiniye imikino 89 gusa ayitsindira ibitego 2 gusa.


Polisi yasanze umurambo mu nzu ya Elneny mu Misiri