Print

Igitaramo Diamond yaraye akoreye mu Burundi cyapfiriyemo abantu abandi barakomereka

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 2727

Iki gitaramo ni cyo Laurette Tetero yatsindiyemo miliyoni 25,000,000Fbu (amafaranga y’amarundi) cyane ko ari we wegukanye irushanwa rya PRIMUSIC.

Ubwo Diamond yari ageze hagati aririmba, abafana birunze muri VIP haba umuvundo ukomeye abantu baterana amacupa ku buryo bivugwa ko hari umubare w’abaguye muri iki gitaramo utaramenyekana kimwe n’abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro.

Uyu muvundo benshi mu bakurikirana imyidagaduro bawushinja BRARUDI yari yagabanyije igiciro cy’inzoga cyane, abafana bakazinywa ku bwinshi maze bagasinda. Ku rundi ruhande ariko harakekwa abafana ba Big Fizzo na Sat B bateje imvururu.

Aba bafana bateje akavuyo kubera ko bababajwe nuko Diamond yishimiwe bikomeye kurusha Big Fizzo na Sat B. Uko hakekwa ibi ni nako hatungwa agatoki inzego z’umutekano zitabashije kugenzura umubare w’abinjiye ngo babuze abandi kwinjira igihe ahabereye igitaramo hari hamaze kuzura.

Nyuma yuko abafana bateje imvururu, Diamond yahise azimirizwaho ibyuma ava ku rubyiniro arigendera. Diamond yanditse kuri Instagram ko ashimira cyane abafana bitabiriye igitaramo cye i Burundi. Yavuze ko hari abafana benshi cyane ku buryo camera itabashaga gufata abantu bose.

Umubare w’abapfuye n’abakomeretse muri aka kavuyo nturamenyekana, gusa amakuru ahari ni uko hari abahasize ubuzima. Ibi bibaye mu gihe abahanzi benshi b’abanyarwanda bamaze igihe bakemanga umutekano w’i Burundi bakanganga kwitabira ibitaramo batumirwamo.