Print

Abarobyi 30 bo muri Kenya batawe muri yombi na Leta ya Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 629

Amakuru avuga ko aba barobyi bakimara gufatwa, bahise bajyanwa gufungirwa mu kirwa cya Hama, nyuma yo gufatwa na bayobozi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Nk’uko The East African ibitangaza, kugeza ntiharamenyekana impamvu bagiye gufungirwa muri icyo kirwa. Ku ruhande rw’abagenzura imyaro y’ibiyaga muri Kenya bavuga ko abo barobyi bishoboka ko barenze imbibi zitandukanya iki gihugu na Uganda.

Umuyobozi w’aba bagenzura imyaro Edward Oremo, yavuze ko abashinzwe imisoro n’amahoro muri Uganda bafatiriye amato 10 n’inshundura zo kuroba.

Ati “Abanya-Uganda banafashe amafi yabo. Barabashoreye bose babajyana muri Uganda aho bafungiwe”.

Abo barobyi bari abo mu bice bitandukanye muri Suba y’Amajyaruguru na Suba y’Amajyepfo. Abayobozi bashinzwe imisoro n’amahoro kandi ngo bagiye muri Suba y’Amajyepfo, ku myaro ya Sare na Kiwa batwara amato atanu banahafata abarobyi 15.

Bakomereje muri Suba y’Amajyaruguru bahafata abandi barobyi 15 n’amato atanu. Kugeza ubu ariko ntabwo Uganda iratangaza impamvu yataye muri yombi abo barobyi.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe abandi barobyi batatu b’abanya-Kenya bafashwe bagafungirwa muri icyo kirwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Barekuwe nyuma yo kwishyura amande y’ibihumbi 30 by’amashilingi.