Print

Amavubi yatomboye ikirwa cya Seychelles mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 1321

Mu ijonjora ryibanze,amakipe 28 ahagaze nabi ku rutonde rwa FIFA arimo n’u Rwanda yatomboranye,aho azakuranamo 14 asigaye yiyongere ku makipe 26 yasimbutse iki cyiciro.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Nyakanga 2019,nibwo iyi tombola yabaye isiga amavubi atomboye ikirwa cya Seychelles,aho imikino ibanza izakinwa ku italiki ya 2 n’iya 10 Nzeri 2019,akomeje ahite yiyongera kuri ariya 26 agabanwe mu matsinda 10.

Amakipe azaba aya mbere muri aya matsinda 10 azahita akina imikino yo gukuranamo,izatanga amakipe 5 azerekeza mu gikombe cy’isi muri Qatar 2022.

Amavubi azatangira asohoka hanze kuwa 02 Nzeri 2019 hanyuma umukino wo kwishyura ubere I Kigali kuwa 10 Nzeri 2019.


Uko Tombora y’ijonjora ryibanze ry’igikombe cy’isi 2022 yagenze