Print

Sobanukirwa neza itegeko Bibiliya ivuga ko rirusha ayandi gukomera

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 1797

Igitangaje nuko amategeko yose akunze kumvikana mu matwi y’ikiremwa muntu ko ari ay’Imana yubakiye ku mategeko abiri tugiye kubagezaho.

Ayo mategeko yombi agaruka cyane ku rukundo nkuko Bibiliya isobanura uko Yesu yasubije ikibazo yarabajijwe n’Abafarisayo ubwo bumvaga ko yatsinze abasadukayo.

Ikibazo cyabajijwe Yesu Kristu cyagiraga kiti :” Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe? ”

Yesu mu gusubiza iki kibazo nkuko byanditswe muri Matayo 22:34-40 yagize ati :” ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’

Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ng’iri ‘ Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”

Muri rusange umuntu wese ushaka gukiranuka no kubaho mu buzima bushimwa n’Imana akwiye kubaho mu buzima bwuzuye urukundo.


Comments

mazina 29 July 2019

Urakoze cyane.Ariko wibuke ko "Gukundisha Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose" ari summary (Incamake) y’amategeko menshi cyane arenze 10 wavuze.Harimo kutica,kudasambana,etc...kudasinda,kutikunda,kutibona,kutirata,etc...Hari ibintu byinshi Imana itubuza bikorwa na Billions/Billiards z’abantu.Urugero,Imana itubuza kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no "gushaka Imana".Soma 1 Yohana 4:1.Ndetse muli Yakobo 4:4 havuga ko abantu bishakira ibyisi gusa ari "abanzi b’Imana".Irindi tegeko abantu nyamwinshi badakurikiza turisanga muli Yohana 14:12,aho Yesu yasabye abakristu nyakuri bose gukora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira n’Abigishwa be bakabwiriza ijambo ry’Imana.Ndetse bakajya no mu ngo z’abantu.Kuba umukristu si ukujya gusenga ku cyumweru,bikarangirira aho.Bisaba "kwigana Yesu n’Abigishwa be".Nibwo bukristu.