Print

Menya impamvu nyamukuru muri Restoration Church bavuga ko Apôtre Masasu ari Papa umufasha we bakamwita Mama

Yanditwe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 4549

Abakirisito bo mu itorero rya Evangelical Restoration bavuga ko Masasu n’umufasha we ari ababyeyi babo. Masasu bamwita “Daddy/papa” umufasha we bakamwita “Mammy/Mama”.

Ibi hari ababifata ukundi kuko batiyumvisha uburyo umugabo ukuze yifata akita undi mugabo umubyeyi we kandi azi neza ko atamubyaye. Umugore akita undi mugore mugenzi we ko ari mama we kandi azi neza ko atari we wamubyaye.

Mu gusobanura neza imvano y’aya mazina, Apôtre Masasu we yasobanuye ko kwitwa ababyeyi b’abakirisito bayoboye bibahesha ububasha bwo kugira icyo bahindura ku buzima bwabo ku buryo bashobora no kubakuraho imivumo bashyizweho n’ababyeyi bababyaye.

Masasu yagize ati: “Impamvu twitwa Dady, ntabwo ari amazina y’icyubahiro (title), ni ugusubira muri wa mwanya wa kibyeyi uduhesha gushyira mu bikorwa icyo wabuze mu isi. Masasu rwose kuba Apostle nkaba na perezida wa Restoration Church ni title ikomeye cyane, ariko impamvu nitwa Dady ni ukugira ngo ngire ubushobozi bwo kugusubiriza ibyo wabuze iwanyu kuri so na nyoko nicaye muri ya ntebe ya kibyeyi.”

Yakomeje agira ati: “Nta kindi binzamuraho rwose, ntabwo mbaruta mu myaka, sinabaruta mu bwenge, ese ubundi umuntu yabyara ab’ubwanwa n’imvi?…ariko iyo tubyise itorero ry’umuryango tukongeraho n’iki kintu cya Dady na Mammy twicaye hariya, icya mbere birabubakira kuko ahangaha nta mwuka wo gusenya uhari, na dayimoni utubona hariya twicaranye aravuga ngo hariya nta kibanza nahabona, tuba twafunze gutandukana kw’abashakanye.”

Masasu yasobanuye ko iyo abakirisito bamubonye bakamufata nka papa wabo, ngo bituma bamuha ububasha bwo kugira ibyo ahindura ku buzima bwabo harimo no kubakuraho imivumo bavumwe n’ababyeyi bababyaye.

Ati: “Umuvumo umupapa w’isi yagushyizeho mu mafuti ye no kutamenya Imana, mpabwa ubushobozi bwo kuwugukuraho atari nka apostle ahubwo nka papa wawe kuko uri mu rugo. Ni icyo!”

Mu gusobanura neza uburyo ashobora kugira icyo ahindura ku buzima bw’umuntu umwita “Dady”, Masasu yagize ati: “Haramutse hari umuntu hano ufite murumuna we umurusha amikoro akaba atagira ijambo, murumuna we akubahwa kumurusha atari uko amurusha ubwenge ahubwo hari ikintu cyabiteye, uyu munsi ibyo nshobora kubihindura.”

Ibi Masasu abisobanura atya mu gihe benshi batabivugaho rumwe bavuga ko ari ubuyobe kwita umushumba wawe umubyeyi atarakubyaye nyamara abandi bakavuga ko hari abashumba babakorera inshingano ziruta n’izababyeyi babo.

Src@IBYISHIMO


Comments

Kwizera Rogers 30 July 2019

Abo bashumba bitonde batazaba ibigirwamana kuko usanga abakristo babo bavuga Daddy na Mammy kuruta uko bavuga Yesu!! aho kuvuga ngo ndashima Imana bo bivugira ngo "ndashima Daddy na Mammy" nuko bitangira !!! abantu bakumva ntacyo bitwaye bikarangira bihindutse ikigirwamana.


Kwizera Rogers 30 July 2019

Aba bashumba bazitonde batazaba ibigirwamana kuko inshuro abakirisito babo babashimagiza ziruta izo bashima Yesu baba baje kuramya. Ndashima Dady na Mamy wampaye umwanya wo gutanga ubuhamya. Dady na Mamy!!!


gasagara 29 July 2019

Ibi ni ugukunda ibyisi no gushaka ibyubahiro kandi Yesu yarabitubujije.Ntaho bitaniye nuko bitaga Dady ba Presidents Mobutu,Idi Amin,Bokasa,etc...Abagore babo bakitwa Mamy.Abakristu bariho ku gihe cya Yesu na nyuma yaho gato gusa.Naho aba baba bishakira icyacumi n’ibyubahiro gusa.Bibabaza Imana cyane.Uyu MASASU afite V8 yakuye mu mafaranga bamutura.


hitimana 29 July 2019

Ibi nta kindi bigamije uretse Idolatry,nukuvuga ko babafata nk’Ibigirwa-mana kandi Imana ibitubuza.
Mwibuke ko Yesu yasize adusabye kudaha abantu ama Titles (titres).Apotre MASASU bamwita Apotre.Naho Madamu we bakamwita Pastor.Abandi bakitwa Reverand,Bishop (Musenyeri,bisobanura "umwami wange"),Pope,etc...Abakuru b’amadini bihaye aya ma Titles,kugirango abantu babatinye,babone uko babarya amafaranga.Bitandukanye cyane nuko Yesu n’Abigishwa be babagaho.Nta numwe washakaga ibyubahiro.Nta numwe wasabaga Icyacumi.Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi,kubera ko Imana itari yarabahe amasambu.Byisomere muli Kubara/Numbers 18:24.Abakristu nyakuri,Yesu yababujije aya ma Titles.Abasaba "gukorera Imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8.Ahangaha umuntu yashima cyane abayehova batiha Titles kandi ntibasabe icyacumi.