Print

Hari impunzi z’abarundi ziri gukurikiranwa n’inzego z’umutekano

Yanditwe na: Lucien Usengimana 9 July 2016 Yasuwe: 613

Mu mpunzi zikomeje kuza mu Rwanda, harimo izijya mu nkambi yaziteguriwe ya Mahama ariko hari n’iziba zifite ubushobozi ziri mu bice bitandukanye by’igihugu, zikodesha izindi ziri mu miryango.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko hari impunzi z’abarundi zari mu mugambi wo gushyiraho umutwe wa politiki, M15, Mouvement 15, iyi 15 ikaba isobanura umwaka wa 2015 aho bamwe mu barundi bavuga ko Nkurunziza yagombaga gutanga ubutegetsi hakajyaho undi nk’uko amasezerano impande zari zihanganye zashyizeho umukono I Arusha muri 2000 abivuga.

Amakuru twamenye ni uko Leta y’u Rwanda ishobora kuba yarabangiye ndetse igatangira kubakurikirana, cyane ko amakuru yandi ahari ari uko abashinze uyu mutwe bari banafite umugambi wo gushyiraho igisilikali cyavana Perezida Nkurunziza ku butegetsi mu gihe inzira z’amahoro zananirana.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama 2016 akaba aribwo bashatse kugerageza gushinga uyu mutwe mu nama rusange ya mbere yari buhuze abagera kuri 200 bari batumiye, amakuru Umuryango wamenye akaba ari uko bari guhurira I Remera aho bari baratangiye gukoreshereza inama z’abantu bake bake zinoza gahunda yo gutangiza uyu mutwe.

Izi mpunzi zashakaga gutangiriza uyu mutwe mu Rwanda, rusanzwe rutarebana neza n’Uburundi aho Leta y’Uburundi ishinja u Rwanda gucumbikira abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi. Leta y’u Rwanda nayo ishinja Uburundi gukorana na FDRL ndetse no gutera inkunga imitwe iyirwanya.

Mu bayobozi bakuru bashakaga gushinga uyu mutwe ndetse ubu bakaba bari gushakishwa, umwe muri bo niwe Umuryango wabashije kumenya akaba yitwa Mutaganda Vincent (ugaragara ku ifoto) wavuye mu Burundi ahunze.

Ishyaka Mutaganda na bagenzi be bashakaga gushing kandi rikaba ryarashakaga gufatanya n’ishyaka rya FOREBU rya Gen Niyombare, ndetse bamwe bakaba barabaye muri uyu mutwe ariko kugerageza guhirika ubutegetsi muri Gicurasi uyu mwaka byananirana bakawuvamo.

Twagerageje kuvugana n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi zaba izireba n’impunzi, umutekano na dipolomasi ariko ntibyadukundiye kuko bose birinze kugira icyo bakivugaho.

Amategeko agenga impunzi abuzanya ibikorwa bya politiki na gisilikali byahungabanya umutekano w’ibihugu zavuyemo, ndetse hakaba hari n’intera amategeko ateganya kuba iri hagati y’inkambi impunzi zavuye mu gihugu iki n’iki zicumbikiwemo ngo zitabangamira umutekano waba uwazo bwite cyangwa se uw’igihugu zavuyemo.

Nta muti ugaragara w’ibibazo biri mu Burundi waba uwava mu barundi ubwabo, ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburengerazuba cyangwa se imiryango mpuzamahanga.

Hagati aho impunzi nyinshi zikomeje guhunga iki gihugu ari nako raporo z’imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu zivuga ko mu Burundi ikiremwamuntu gihohoterwa.