Print

Umugore n’umugabo batunguwe n’ingano y’ibiyoka byabaga mu nzu yabo hejuru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 7168

Ibi biyoka binini cyane [pythons] byabaga mu nzu y’uyu muryango byari bimaze iminsi bitera amagi ndetse habura gato ngo biturage izindi nzoka.

Umugabo witwa Hagan ukorera ikigo gishinzwe gufata inzoka cyitwa Cairns Snake Catcher, niwe wahurujwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ngo ajye gufata izi nzoka zari zigiye guhanura iyi plafond y’uyu muryango kubera ubunini bwazo.

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugera muri nzeri,inzoka ziba zabaye nyinshi mu gihugu cya Australia kuko aricyo gihe zitera amagi menshi ndetse zigaturaga cyane izindi.

Uyu mugabo yabanje gukuraho igisenge cyo hejuru kugira ngo agere kuri ibi biyoka byari bicumbitse kuri plafond niko kubifata abisohora hanze benshi barumirwa.

Uyu mugabo yavuze ko izi nzoka zashobora guhirika iyi plafond zigateza ibibazo iyo ziza kurwanira hejuru yayo muri iki gihe zituraga izindi.