Print

Abapasiteri babiri bahamije ko bahuriye na Yesu mu nzira bamutumira mu rusengero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 2157

Mu mafoto menshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje umugabo uza na Yesu ari kumwe n’itsinda ry’abantu bikekwa ko bari mu rusengero ari kubigisha.

Umwe muri aba bapasiteri yavuze ko yahuye n’uyu mugabo usa na Yesu ku muhanda ndetse wari wambaye imyenda isa neza niyo Bibiliya yavuze ko yambaraga ahita amwinginga amusaba ko yaza kuganiriza abayoboke be.

Aba bapasiteri bavuze ko ari amahirwe kuba umwami Yesu yagarutse akaba aribo ba mbere abonekera bwa mbere ndetse bemeza ko ibihugu byabo byabonye umugisha.

Nyuma yo gutangaza ko babonye umwami Yesu ndetse bakamuha ikaze mu nsengero zabo,aba bapasiteri bavuze ko umwami Yesu yaje kera ndetse ngo agiye kubajyana mu ijuru.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze aba bapasiteri bari mu buyobe kuko uyu mugabo usa na Yesu yababeshye atariwe wa nyawe.


Comments

mazina 30 July 2019

Ntimugapfe kwemera ibyo mubonye.Pastors benshi bateka imitwe kugirango babone abayoboke.Ni kimwe nuko bavuga ko bazura abantu,cyangwa ngo bagiye mu ijuru bakagaruka.Iyo babeshye,abayoboke bariyongera,bityo n’icyacumi kikiyongera.Bible isobanura neza uko bizagenda Yesu nagaruka.Nkuko dusoma muli 2 Abatesalonike 1:7-9,Yesu nagaruka azaza ari mu muriro,azanye n’Abamarayika,hanyuma batwike abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Nkuko Yeremiye 25:33 havuga,intumbi z’abantu zizaba zuzuye isi yose.Bizagenda nkuko byagenze ku gihe cya NOWA,ubwo Imana yicaga abantu bose bali batuye isi,ibahora kwibera mu byisi gusa ntibashake Imana.Harokotse abantu 8 gusa bashakaga Imana kandi bakayikorera.Yesu avuga iyo nkuru muli Matayo igice cya 24,yavuze ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake bashaka Imana,kubera ko abantu batuye isi hafi ya bose bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana.


Jan 30 July 2019

NGO Abasiteri